Dutanga umusanzu mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bw’abanyarwanda

 

Usibye ibikorwa bigamije kongerera abanyarwanda ubushobozi bwo kubana n’amateka asharira banyuzemo, uyu munsi NAR iri gutanga ubufasha na serivisi zerekeye ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’imitekerereze mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ni muri urwo rwego Never Again Rwanda yashyizeho uburyo inzobere zayo zishobora gutanga ubufasha nka kimwe mu bigize umushinga wiswe ” Guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19″ Uyu mushinga ukaba waratewe inkunga n’Ikigo cy’Abasuwisi gishinzwe iterambere n’ubutwererane “Swiss Development Cooperation”. By’umwihariko, uyu mushinga ufite intego eshatu zikurikira.

• Guteza imbere imibereho n’imibanire myiza ishingiye ku buzima bwo mu mutwe mu banyarwanda.
• Kongera ubukangurambaga ku bibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda muri rusange.
• Kongera uburyo bwo kubona serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe cya COVID-19.

Mu rwego rwo kunganira Leta mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kubungabunga imitekerereze y’abanyarwanda, ubu bufasha buzakomeza gutangwa ku buntu kugeza muri Kamena 2021.Uyu mushinga urimo igice gishingiye ku ikoranabuhanga kizifashishwa mu gutanga ubufasha mu kinyarwanda n’icyongereza aho cyitezweho gufasha umubare munini w’abanyarwanda mu bihe nk’ibi byiganjemo ihungabana, kwiheba no guhangayika byatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19. Iyi niyo mpamvu NAR yatangije urubuga rwa wellness.neveragainrwanda.org .

Ingaruka za COVID-19 ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda

[expander_maker id=”2″ more=” Inkuru irambuye” less=” Inkuru ihinnye”]Hari impamvu zitandukanye zatumye COVID-19 ishegesha ubuzima bwo mu mutwe ndetse birumvikana ko byasigiye ingaruka zikomeye abari basanganywe ibikomere bishingiye ku mateka asharira banyuzemo. Gahunda ya guma mu rugo, amasaha ntarengwa yo kuba watashye, ifungwa rya hato na hato ry’amashuri na za Kaminuza, guhagarikwa kw’ibikorwa bihuza abantu, ndetse no kugabanuka kwa serivisi zitandukanye byongereye ibimenyetso byo guhangayika n’ibindi bibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ibi bihe bishobora kuba byarongereye ihohoterwa rikorerwa mu ngo no guhangayikishwa n’ahazaza hadasobanutse harimo nko gutinya kwandura COVID-19, agahinda gakabije, urwikekwe, urujijo n’ibindi.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Lancet ku bibazo byo mu mutwe byatewe no kwishyira mu kato no kwiheza, hakoreshejwe amakusanyirizo y’amakuru atatu (Database), ibisubizo byagaragaje ko ingaruka zikomeye ku mitekerereze ya muntu zirimo ukwiyongera kw’ibimenyetso by’ihungabana, kwiyumvamo urujijo n’uburakari, ubwoba bwo kwandura COVID-19, gucika intege kwa hato na hato, kurambirwa, amakuru atariyo cyangwa adahagije, umujagararo, igihombo gikabije ndetse no kwishishanya.

Ndetse kandi, ibitekerezo byatanzwe n’abagize amatsinda yo kubaka amahoro ya Never Again Rwanda, umubare munini wagaragaje ibimenyetso byo guhangayikishwa n’ejo hazaza, aho batekerezaga ko bashobora kwandura COVID-19, guhangayika, kwishishanya ndetse n’urujijo.[/expander_maker]

Haracyari urugendo rurerure
[expander_maker id=”2″ more=” Inkuru irambuye” less=” Inkuru ihinnye”]Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe muri iki gihe cya COVID-19, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ku itariki ya 18 Werurwe 2020 ryasohoye imirongo ngenderwaho yerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu muri iki gihe cy’icyorezo COVID-19.

Mu Rwanda, Nyuma yo kubona umuntu wa mbere wanduye COVID-19 hashyizweho ingamba n’amabwiriza yo kwitegura guhangana n’iki cyorezo aho yarimo n’ingingo zirebana no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe. Muri urwo rwego, igitabo cya mbere cy’amabwiriza yo kwita ku barwayi ba COVID-19 mu Rwanda cyemejwe ku ya 20 Werurwe 2020 ndetse gitanga imirongo ngenderwaho mu kwita ku barwayi ba COVID-19 mu Rwanda Naho Igitabo cya kabiri cy’amabwiriza y’imicungire y’amavuriro ya COVID-19 harimo n’ingingo zirebana n ’ubuzima bwo mu mutwe cyemejwe ku ya 13 Gicurasi 2020 nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bwari bwiganjemo ubumenyi bushya kuri COVID-19 ndetse n’amasomo yavomwe mu guhangana n’icyorezo COVID-19 mu Rwanda.

Mu bihe bisanzwe, mu Rwanda ibibazo byo mu mutwe n’ihungabana ahanini bifitanye isano n’amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo akomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri 2017, Ikigo gishinzwe gusesengura iby’ubuzima (IHME) cyagaragaje ko indwara zo mu mutwe ziri mu mpamvu icumi zitera imyaka y’impfabusa kubera ubumuga (Years Lost Due to Disability YLDs) mu Rwanda. Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) mu gihugu hose mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko impamvu eshatu za mbere zitera uburwayi mu mutwe ari agahinda gakabije (11.9%), guhangayika (8.1%), ihungabana rituruka ku mateka asharira n’ingaruka zayo na 3,6%. Naho ibipimo byiswe “Trauma, Trust and Tolerance Index “umuntu agenekereje mu Kinyarwanda “Ibipimo by’ Ihungabana, kwizerana no kubabarirana” bya Never Again Rwanda (NAR) mu 2018 byerekanye ko 42% by’abagenerwabikorwa ba porogaramu yo komora ibikomere baba bafite ibibazo by’ihungabana rituruka ku mateka asharira banyuzemo, 43.7% babaga bibuka ibihe bibi baciyemo cyangwa bakabirota naho 15.1% bari bafite ibyago byinshi byo kuba bakwiyahura.

Nubwo guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bakomeza gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, inzira iracyari ndende. Birumvikana ko kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragize ingaruka ku bukungu cyanashegeshe ubuzima bwo mu mutwe by’umwihariko abari basanganywe ibikomere. Biragaragara ko abaturage bafite ubuzima bwo mumutwe n’amarangamutima byoroshye bashobora guhura niki gihe.

Never Again Rwanda ikomeje gutekereza uburyo bushya n’imishinga mu rwego rwo gutanga umusanzu no gufasha abagize umuryango nyarwanda ndetse n’urubyiruko guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byatewe na COVID-19.[/expander_maker]

Bikorwa gute?

[expander_maker id=”2″ more=” Inkuru irambuye” less=” Inkuru ihinnye”]Umushinga “Guhangana n’ibibazo byubuzima bwo mu mutwe byatewe n’icyorezo cya COVID-19” uzifashisha uburyo butandukanye burimo ibikorwa bizanyura kuri murandasi (Internet) ndetse n’ibindi by’ubukangurambaga bwegereye abaturage mu gihe cy’amezi 6 (kugeza muri Kamena 2021). Turatanga inkunga yumwuga itangwa naba psychotherapiste, abashinzwe amahoro, hamwe nintumwa zamahoro zurubyiruko mumuryango wu Rwanda. Ni muri urwo rwego inzobere za NAR mu komora ibikomere n’imitekerereze ya muntu ku bufatanye n’ababibyi b’amahoro ndetse n’urubyiruko bazajya batanga ubufasha ku bagize umuryango Nyarwanda. Inzobere za NAR zikaba zifite icyicaro mu turere dutanu aritwo (Gasabo, Musanze, Nyagatare, Rutsiro na Huye) aho bafatanya n’abubatsi b’amahoro bahuguwe kuri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe haba ku bufasha buhabwa umuntu ku giti cye, ubukangurambaga butambuka kuri za Radiyo na Televiziyo, imbuga nkoranyambaga, ubufasha butangirwa kuzi za Telefoni n’ibindi.

Usibye ubufasha buhabwa abagenerwabikorwa hiryano hino mu turere batuyemo, NAR yanashyizeho urubuga rwa interineti kugira ngo iyi serivisi igere ku bantu benshi aho abasura urubuga www.wellness.neveragainrwanda.org Urubuga rushya ruraboneka haba mucyongereza no muri Kinyarwanda. Nimero yihutirwa nayo iraboneka kubibazo byo mumitekerereze, guhera saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri, kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu.
[/expander_maker]