Umusanzu wacu ni ukubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bw’abanyarwanda

Serivisi zose tuzitanga ku buntu.

Isuzume umenye niba ukeneye ubufasha

Wowe cyangwa umwe mu bagize umuryango wawe yaba amaze igihe agaragaza kubabara, guhangayika, cyangwa kurakara muri ibi bihe? Isuzume usubiza ibibazo bikurikira. Ibisubizo byawe ni ibanga.

Gusaba kubonana n’abashinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe

Niba wiyumvamo umuhangayiko n’agahinda gakabije, ushobora gusaba gahunda ugahura n’umwe mu nzobere ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Olive aragufasha gusobanukirwa indwara zo mu mutwe

Menya impamvu kuvugana n’abashinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bigufasha kunesha agahinda gakabije. Uramenya icyo wakora niba ufite ibimenyetso byo guhangayika bikabije n’impamvu abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bahabwa akato.

Waba ufite ikibazo cyo kubura ibitotsi?

Uyu mwitozo uragufasha gutuza no kuruhuka. Ushobora kuwubika muri telefoni yawe (Download) maze ukabasha kuwumva inshuro nyinshi ushaka! Uyu mwitozo wawukora wenyine cyangwa uri kumwe n’abandi. 

Reka tuganire!

Gira icyo uvuga ndetse usabe ubufasha ku buzima bwo mu mutwe ku rubuga rwacu.

Tangira nonaha!